Impunzi nyinshi zakirwa hano muri America ntabwo ziba zisobakiwe n’imikorere y’amabanki, imikoreshereze y’ amakarita afatirwaho ideni(credit card), uko wagura inzu uramutse ufite amafaranga adahagije, uko banki yakugurira imodoka ukajya uyishura buhorobuhoro, nibindi. Ibibabazo by’ibanze byuko wakora ngo ugirirwe icyizere cyo guhabwa ideni n’ikarita yo gufatiraho ideni(credit card): 1) Icyizere cyo guhabwa ideni gipimwa gute? ➢ Icyizere gipimwa hagati y’amanota 350 na 850. ➢ Amanota meza ni 700 kuzamura naho amanota aringaniye ni hagati ya 620 na 690. 2) Kugira amanota meza byakumarira iki? ➢ Iyo uramutse wemerewe ideni kandi ukaba ufite amanota meza bagusaba inyungu nkeya. 3) Kugira ngo umuntu agire amanota meza yakora iki? ➢ Kwishura bills ku igihe. ➢ Kwishura ubukode ku gihe. ➢ Gukoresha neza ikarita yo gufatiraho ideni. 4) Ni uwuhe mubare mwiza w’amakarita yo gufatiraho ideni umuntu yatunga? ➢ Byibuze umuntu ntakarenze amakarita 2, kuberako gutunga amakarita menshi byatuma banki zitekereza ko udashoboye gukoresha neza amafaranga ufite cyangwa ukaba uyasesagura.
Source: https://youtu.be/wBF1YVHfIpw
Comments